Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog

ICYO UTINDANYE NACYO USANACYO

ICYO UTINDANYE NACYO USANACYO

Kuva34:28-29
28Amaranayo n'Uwiteka iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi.Uwiteka yandika kuri bya bisate by'amabuye amagambo y'isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.
29 Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n'Uwo bavuganye.
Mose yari inshuti y'Imana bamaranye igihe ntawundi muntu bari kumwe baganira Imana imwandikira amategeko yayo.
Kubera gutindana n'Imana mu maso ha Mose harabagiranishijwe n'Uwo batindanye.
None wowe iyo tukubonye cyangwa abo mubakumwe bakubonye babona usanande?
Birakwiye ko mu buzima bwa buri munsi dutindana n'Imana.
uko ubonye uburyo mu gihe abandi muri kumwe bahugiye mubiganiro bibi wowe fata phone yawe usome ijambo ry'Imana.
Uziko utindana na bakobanyi uba nkabo!!!!!

Zaburi 1:1
Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi, Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha,
Ntiyicarane nabakobanyi.
Wisuzume abo mu kunda gutindana ese ntibaba bagutwarira amavuta bakagukamura?
Iyo utindanye n'Imana igihe kirekire:
-umenya icyo yanga ukakigendera kure, ukamenya icyo ikunda akaba ari cyo ukora.
Ukagira indanga gaciro z'Imana(imico y'Imana) ugahinduka.

Nutindana nayo uzabaho ubuzima bwejejwe.

NB: abantu basigaye babipa Imana bazakuyibwira ibibagoye gusa barangiza bagahit bagenda Imana yajya nayo kubabwira icyo ibakeneyeho igasanga bagiye ngo bari busy!!!!!.

Ngo umwanya bafite nuwo kubwira Imana uwo kuyitega amatwi ntawo!!!!!!!!
icyo umuntu atindanye nacyo asa nacyo.
Hitamo neza aho ugomba gutinda.
Ndabifuriza gutindana n' Imana ubuzima bwanyu bwose.

Imana ibahe umugisha.

Ndabakunda

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: