Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog

KUMARAMARIZA  KUGENDANA N'IMANA.

Mwiriwe bwoko bw'IMANA?
Yesu nashimwe cyanee


Nihuse cyane mureke dusome ijambo riri muri Ruth ariwe Rusi1:6-9.
Rusi1:16-19 maze ugarukire ahantu handitse ngo:
Nuko bombi barajyana bagerana i Betelehemu.

Nshuti umutwe wirijambo cg se intego yaryo iravugango:
KUMARAMAZA cg se KUMARAMARIZA KUGENDANA N'IMANA. Ubwo urabivuga uko wumva birushaho gusobanuka muri wowe.

❎Iyi ninkuru yabakobwa 2 cg se abadamu bapfakaye bakiri batoya 2:Ruth& Orupa hamwe na nyirabukwe wabo witwaga Naomi
Sinshaka ko dutinda kumazina cyane ndashaka ko dutinda cyane kubyabaye kuraba bakobwa cg abadamu nikenshi abantu bapfakara ndetse bakagira nandi mahirwe yo kuba bashakwa muyindi miryango itandukanye cg se uhiye niyo baribashatswemo imiryango nshaka kuvuga aha naho umugabo cg umugore wawe avuka ariko ndifuza ko iyinkuru tuyidanisha nijambo ry'IMANA mubuzima bwacu bwaburimunsi.

❎Hari imiryango cg se haraho ibirere bitandukanye twagiye tubamo cg se duturamo bikaba ngimbwa ko tugira imico,iminyitwarire itandukanye nuko IMANA ishaka ariko twagira amahirwe gato gusa yo kuyimenya tukayegera maze nayo ikatwereka ubugwaneza bwayo ariko kenshi siko tuba twamaramaje kugenda nayo.

Nsubiye inyuma gatoya muriyi nkuru

16.Hari indahiro idasanzwe uyu mukobwa yabashishijwe n'IMANA kuyirahirira nyirabukwe Naomi impamvu mvuga ko ari IMANA yamubashishije nuko ntwamana w'umuntu utekereje neza namagambo nyirabukwe yari yamubwiye ngo arenge arahire iyi ndahiro knd irimo amagambo akomeye nkaya

Dore uko ivuga:16.Ruth aramusubiza ati Winyinginga kugusiga,no gusubira ngo ne kugukurikira,kuko aho uzajya ariho nzajya,knd aho uzarara ariho nzarara.Ubwoko bwawe nibwo buzaba ubwanjye,IMANA yawe niyo izaba IMANA yanjye,17.Aho uzagwa niho nzagwa bahampambe.nihagira ikintandukanya nawe atari urupfu Uwiteka azabimpore ndetse bikabije.

❎Reka tuganire gatoya kuriyindahiro nikenshi tuza imbere y'IMANA tugasenga rwose tukiyiriza ubusa,tugatanga icyacumi namaturo yewe nibindi byinshi tukabikora murusengero byiza knd byinshi ariko ntasezerano twagiranye nayo ryo Kumaramaza ahubwo kenshi ugasanga turi gusezeranya IMANA ngo MANA numpa umwana nzaguha ibinibi,MANA nunkorera ubukwe nzaguha ituro,MANA numpa imodoka cg inzu nzaguha ibi rwose ndagira ngo twumvikana kuriki

Guhiga imihigo imbere y'IMANA sibibi peee!!!nibyiza ndetse cyane iyo uhiguye ariko icyo nshaka kuvuga nuko kenshi duhiga aruko dushaka ibyiza kuriyo gusa ntamusi wari wabasha guhiga nomugihe gikomeye ngo uyisezeranye ko nubwo ibyo bihe byakomeza wowe utazayivaho ahubwo uhita utangira kuyitereta reka abe ariyo langaje nkoresha kuko kenshi iyo turi mubihe bigoye niko bigenda dutereta IMANA ko niramuka ibidukuyemo tukazayiha ibitambo byiza byishimwe wirengagije ko uyumukobwa we yarari mubihe bigoye mukeba we nukuvuga Orupa yari yisubiriyeyo we yumvise ibyo nyirabukwe amubwiye ati rekada sinshoboye kuzabaho ndi umupfakazi ubuzima busigaye bwose reka ngende nzabona nabandi abagabo iwacu baruzuye,nyirabukwe nawe akomeza umwinginga ngo nasubireye ariko aranga aramaramaza agerana na nyirabukwe mugihugu cy'Ibetelehumu.
Reka nkubaze tukiri aha:
-Nikangahe warahiye indahiro ko umaramaje kugendana n'IMANA mubihe bigoye ko uzayinambaho umaramaje??
-Ninshuro zingahe se ubona bagenzi bawe bagenda babivuyemo ariko wowe ukumva uzabikomeza nyamara bikagera igihe bikanga ukanga gusubira inyuma ngo batakubona ariko no Kumaramaza nabyo byarakunaniye???
-Niryari se wari washobora basi kubigambirira mumutima nubwo kubikora nabyo ariyindi ntambwe ikomeye???

✅-wibuke ko Ruth we yamaramaje kugedana na nyirabukwe knd atanamutezeho ko azahura nibyiza imbere he,
-wibuke ko knd yemeye guta imiryango inshuti abavandimwe igihugu ndetse akanahindura ubwoko reka twe tuvuge hano ko ari guhindura ubwenegihugu,ibyo birahagije kuba umuntu agaragaje ko yamaramaje kabone nubwo atakongeraho andi magambo menshi.
❎Reka nkubaze gatoya:
-Wowe nibiki waba warahinduye kugirango ugendane n'IMANA umaramaje???
-Aho ntiwaba wirirwa wibesha knd haribyo ugifite bitahindutse knd IMANA igusaba kubihindura kuko aho ishaka ko mujyana arahantu hashasha hagusaba ko ugomba kuba nawe uri mushasha kugirango nuhagera uzahabwe ibindi bishaka bikuranga???
-Reka nkubaze ko Ruth yemeye kumaramaza kugenda knd atazi niyo agiye atanateganya ko azahahurira nibyiza cg ibibi none wowe ukaba uzi kodufite isezerano ko abazajya muricyo gihugu cyo mwijuru twese dufite imigabane yo kuzabona ibyiza.
Urumva utagize ishyaka ngo tukwingingire IMANA iguhe kumaramaza maze tuzabane nawe muricyo gihugu cyiza???
Reka nkwibutse ko kuriyisi dutuyemo harimo ibintu byinshi bituma dusubira inyuma tukisubirira iwacu aho twavuye,twavukiye,twakuriye,twarerewe,twamenyereye ariko knd kimwe gusa nu Kumaramaza ubundi tukagendana n'IMANA.

♥IMANA iradukunda knd yifuzako twabana nayo mugihugu cyiza cyuzuye byinshi byiza ariko knd iragusaba kimwe gusa.

-Gusiga byose maze ugahindurirwa byose ukamaramaza kugendana nayo gusa.

🕛 Igihe niki cyo kwitekerezaho ukirebaho ibintu byose bikubuza kugendana n'IMANA umaramaje.

Murakoze
Nimwakire ijanbo ry'IMANA.

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: