Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog


1Abakorinto 11:20
Byongeye kandi iyo muteraniye hamwe, ntimuba muteranijwe no gusangira Ifunguro ry'Umwami wacu by'ukuri,

GUSANGIRA BY'UKURI!
Imwe munengye y'amateraniro Paul yanengaga guterana kw'abakorinto nuko mwiterana ryabo hatabagamo ubumwe mw'isangira. Aha yabivugaga yerekeza k'ugusangira bamanyura imitsima murwego rwo kwibuka ipfa n'izuka rya Yesu.

Twibuke ko yesu yavuze ati umuntu ntatungwa n'ibyokurya gusa ahubwo n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.

Bakundwa icyo paul avuga aha nuko amateraniro yacu ntacyo akiduha. Ntitugisangira, ntitukimenyana, duhora turabashyitsi, ijambo ry'Imana ntirigitangwa kumwuzuro waryo.

Iyo abantu badasangira ibyiza ntibafatanya no mubigoye. Bamwe barushaho kwigira imbere nogufashwa nibyatuwe iyabaremye abandi bo bakarushaho gusonzera iby'Imana.

Bamwe bigizwayo abandi bakirukanwa ngo ntibashyitse kandi ntawabigishije NGO bashyike.
Mbega turajyahe?
Ibyo turimo mumateraniro yacu nibiki?
ESE iherezo ry'aya macakubiri nirihe?

Amateraniro yacu ntakitwungura pe uko nukuri! Yemwe bayobozi bamateraniro turazinutswe arinayo mpanvu abantu batakiboneka mu matetaniro. Abantu bazinutswe ibitambo bazinukwa n'ibicaniro arizo nsengero!

Yemwe bayoborwa namwe bayobora, mugomba kugira uruhare rwo gutuma iteraniro ryungura abarigana Bose mu mwami. Ibi bizashingira kukubereka Kristo aho kubiyereka. Mugabanye ibinyoma by'ubuhanuzi bizamura kamere yumuntu mumutera kwikunda kandi Yesu amusaba kwiyanga.
Birababaje, niba utabibona waba ufite ikibazo ariko niba ubibona waba uri maso.

Mana tababara abitwa ko ar'abawe kuko ibyo duhuye nabyo uyu munsi mumateraniro bitakitwungura by'ukuri. Randura umwuka w'ibinyoma muritwe uyu munsi dusubire kurufatiro rwukuri ariryo jambo ryawe mwami!

 

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: