Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog


CHRISTIAN DISCIPLESHIP PROGRAMME
INTAMBARA Y’UMWUKA Y’UMUKRISTO.
Ubusobanuro: Intambara cyangwa amakimbirane, n’ubwumvikane buke buba hagati y’imyuka ibiri ikimbirana, buri mwuka ushaka gukuraho undi ngo ubone uko uhagarika kubaho kwawo n’imirimo yawo. Aya makimbirane ashobora kubaho mu buryo bw’umwuka cyangwa mu buzima bufatika. Intambara yo mu mubiri ishobora kugaragara ariko iyo mu mwuka yo ntishobora kuboneka. Nubwo itaboneshwa amaso, ariko n’iyukuri kandi iriho. Paul yabyanditse neza ko turwana mu buryo bw’umwuka. Abakorinto 10:3-6, Abefeso6:10-20.
Ibimenyetso by’intambara: -
I. Ubwoba (bw’umutekano,kubaho ntabyiringiro)
II. Ubuzima bugoye( mu kugenda, kurya no mubuzima rusange)
III. Kutagira ibyokurya, amazi, inyubako, ibintu by’ibanze.
IV. Umubabaro, indwara n’ubumuga n’ibindi.
V. Akavuyo, kuvurungwa, kutagira amahoro n’ibica ntege etc.
VI. Ubukandamize.
VII. Ibiyobyabwenge, itabi, ubusinzi, kunyagwa, kuba impunzi.
VIII. Ubusambanyi (ingeso mbi).
IX. Gutakaza abo mu miryango (gupfusha).
Kuba abantu banyura muri byose, mu buzima bwabo bwa buri munsi atari n’igice k’intambara, ahubwo mu buzima bwabo bwa buri munsi bwerekana ukuri kw’intambara itagaragarira aya maso ariko mu by’ukuri iriho, niyo ntambara y’umwuka.
Abantu bafite ibibazo bitandukanye, bigoye kuvamo nk’ingeso mbi ,ibihe bigoye, birenze ibyumuntu usanzwe yasobanura, cyangwa ngo abone igisubizo, abantu benshi bumva baremerewe n’ibintu badashobora gusobanura, cyangwa ngo babirebe, bagahura n’ibintu bitagereranywa mu buzima n’ikintu icyo aricyo cyose .
Igihe Imana yaremaga ijuru n’isi, ikarema umuntu ari kwisonga yabyo, yabiremye byose ari byiza kandi biri kumurongo utunganye .Icyo gihe s’uko yashakaga ko umuntu abaho neza gusa, ahubwo yashakaga ko umuntu aramya iyo Mana. Bimwe mu bimenyetso bigaragara by’intambara, n’ukogoma kuwo muntu utemera gukurikiza umugambi w’Imana umuremyi we.

INKOMOKO Y’INTAMBARA Y’UMWUKA.
- Dukurikije amateka ya bibiliya k’umuntu, Itangiriro1 na 2, ntaho dusanga haranditswe intambara, hari gahunda itunganye n’amahoro. Ntacyari kibuze kubyo kurya , umutekano, gukiranuka no kubuzima bwiza rusange. Ibimenyetso by’intambara byatangiye kugaragara guhera mu itangiriro 3 kuzamura mu byakurikiyeho . Usome Itangiriro 1-, ariko rero hari intambara yabanje kubahomuburyo bw’umwuka mbere yuko umuntu aremwa. Ukugoma ni ukwa Satani (Rushoferi)Iby’ibyahishuwe 12:7-12,Ezekiyeri 28:11-15 ,Yesaya14:12-17.
Intambara y’umwuka kw’ isi, mumagambo make n’uguhinduka k’umuntu kuwo yumvira, yubaha cyangwa ahitamo gukurikira. Itangiriro3:6.
Ibi ni byo byahinduye amateka n’icyerekezo cy’umuntu wahinduye cyangwa agakomeza ubugome bw’umuntu agomera iyamuremye, ni satani waje guhimbwa umubi (ibyahishuwe12:9) na satani.
Kuva muri Yesaya 14 na Ezekiyeli 28. Icyatumye Satani aba satani aho kuguma ari Rushoferi nuko yagomye akareka kubaha Imana, kuko yabanjirije umuntu kuremwa ninawe wakomotseho ubugome ndetse abukongeza umuntu, akaba ari nawe watangiye iyo ntambara y’umwuka. Dushingiye kuri ibyo byanditswe ndetse no mu byahishuwe 12 twakwemeza ko intambara y’umwuka yazanywe no kugoma kwa satani igihe yaramaze kujugunywa kw’isi (ibyahishuwe 12), yatoje umuntu kugoma, ubwo yazanaga intambara mw’isi.
IKIBAZO NYAMUKURU.
Ibyahishuwe 4:11, Kuva 20:1-6, Zaburi 24:1, Ibi byanditswe bisobanura neza ko Imana ariyo yaremye ijuru n’isi n’ibiyirimo byose, n’umuntu umubariyemo.”kuko waremye byose” Ibyahishuwe4:11 iyo niyo mpamvu Imana yonyine ikwiriye kuramywa, ikwiriye gusingizwa. Zaburi 24, Itangiriro 1na 2.
Kuva 20:13-14 Satani yifuza kumera nk’Imana mu cyifuzo ke cyo gukenera gusengwa no kuramywa, niyo mpamvu nyamukuru yo gushaka icyubahiro, ikaba ari nayo shingiro ry’intambara y’umwuka.
Nuko rero “kuramywa”niryo zingiro ry’intambara y’umwuka y’umukristo. Ikibazo cyo gushaka gutegeka umutima w’umuntu n’ubugingo bwe, mugushakisha hagati y’Imana na satani uwo muntu azaramya (wawundi uri kumutwe w’ibyaremwe byose) niwe urwanirirwa n’Imana na Satani kurundi ruhande. Aho niho intambara izingiye (Imana irashaka umuntu, na Satani arashaka umuntu). Satani aramukurura Imana nayo imuhamagara. Ariko Imana mu by’ukuri niyo ikwiriye kuramywa. Ibyo Satani akora byose n’ ubujura, nicyo gituma ari ubugome n’icyaha, iby’akora byose ni ugukiranirwa. Intambara y’umwuka rero n’amakimbirane hagati yo gukiranuka no gukiranirwa.
Imyuka irwana.
- Nkuko tumaze kubisobanukirwa ko intambara y’umwuka ari amakimbirane hagati yo gukiranuka no gukiranirwa, reka turebe nibande rero bahanganye. Ntagushidikanya Imana irakiranuka, Yeremiya 9:23-24, cyane cyane umurongo wa 24. Zaburi 89:14, 9:8, 35:5, Yeremiya 23:6. Kamere y’Imana n’ugukiranuka, kwera, gutungana, urukundo n’ibindi. Kuko iyo ariyo kamere yayo igenda gukiranuka, ikora imirimo yo gukiranuka kandi igakora uburyo bwo kuzana gukiranuka kw’isi.
Kamere y’Imana
I. Imana n’umwuka – 1Samweli 15:29, s’umuntu.
-Yohana 4:24, n’umwuka.
-1Yohana 4:1, Ntawurayibona kandi nta muntu, uwo abandi bantu batarabona.
II. Imana ntibonwa n’amaso -Yohana 1:18, Kuva 33:20 Abantu babonye ubwiza bwayo siyo babonye.
III. Ihoraho, Ibyahishuwe 21:6 Ntigira itangiriro n’iherezo.
IBIRANGA IMANA.
I. Omnipotent –Ishobora byose –Zaburi 62:11, Dan 4:25, Zab 95:3,Zab75:4, Yeremiya 32:17. Ifite imbaraga zose, itwara byose, abantu n’abamarayika ibaha duke kumbaraga zayo.
II. Omniscient –Zab139:7-8, Yobu 38:4; Yeremiya 20:12. Niyo imenya byose ntagihishwa amaso yayo.
III. Omnipresence – Zaburi 139:7-8, Yesaya 40:22, Ibera hose icyarimwe.
IBIGIZE IMANA
Mubigize Imana Ishobora guhaho kumuntu kandi yifuza ko umuntu abikuza muri we nibi bikurikira:-
a. Kwizerwa –Itangiriro 9:16
b. Kwera –Abalewi 11:45,19:2,Yosuwa 24:19, Ibyahishuwe 4:8, 1Yohana 3:8
c. Urukundo -1Yohana 4:8, 4:16, Yeremiya 9:23.
d. Imbabazi – Amaganya 3:22-23, Luka 6:36.
e. Gukiranuka –Zaburi 11:7, Yesaya 45:21, Zab 119:137.
f. N’inyabuntu – Imana itanga ubuntu, ariko satani agora abe .Yesaya 14:13, Itangiriro 1 na 2 6:8, Kuva 34:6, Yesaya 34:18.
g. Irihangana – 2Petero 3:9, Yesaya 48:9. Ugereranye n’ibyahishuwe 12:10 Satani arega abantu kumanywa na nijoro.
h. Ntibera (ubutabera) –Zab9:8, 89:14, ibyahishuwe 19:11, Malaki 2:17.
Muri iyi ntambara kuruhande rw’Imana hari abamalayika. Bakorera mu buryo bwo mu mwuka, abo n’ibyaremwe bitagira umubiri ugaragara, bashobora kugaragara basa nabambaye umubiri kubera inshingano baba baje gusohoza.


Ibiranga abamalayika.
- Kutagaragara mu miterere yabo.
- Ntibapfa (bahoraho).
- Ntiwabangiza uburyo ubwo aribwo bwose
- Ntibimirwa n’ibintu, banyura aho babonye hose
- Bafite ubushobozi bw’Imana. 2Samweli 24:16 umwe yishe ibihumbi by’abantu.
- N’abahanga n’abanyabwenge birenze ubushobozi bw’abantu. 2Samweli14:20, Luka1:18-22.
- Nabo bagira iherezo kuko ari ibiremwa
Amoko y’Abamalayika:
(1) Archangels –Bisobanura malayika wa mbere, batatu babarirwa muri iki kiciro Mikayeli, Gabriyeli na Lucifer .1Abateseranoke 4:16, 9:28, Luka 1:19, Ibyahishuwe 12:4-5.
(2) Abakerubi n’Abaserafi-Itangiriro3:24, Kuva 25:18-20, Aba baba hafi cyane y’Intebe y’Imana, bitaye kukwera kw’Imana, bashobora no kuvuga.
(3) Ibindi binyabuzima biba mu ijuru.
Ibindi biranga Abamalayika.
- Hari ubwo baba bafite amababa cyangwa ntayo bafite.
- Hari ubwo basa nk’abantu. Abaheburayo 13, Ibyakozwe 1:10
- Baba ari ibitare barabagirana. Yohana 20:12, Luka 24:4.
Umwanya w’Abamalayika:
Gereranya Zaburi 8:5 na 1 Abakorinto 6:3.
Ibyo bakora;
- Bubaha kandi bakaramya Imana. Ibyahishuwe 5:11-12.
- Batangaza amakuru kandi bakihanangiriza ibitaraba Itangiriro 18:10, 19:1-22.
- Barayobora kandi bagatanga amabwiriza. Itangiriro 19:15. (N’umurimo wa Yohana mu Ibyahishuwe).
- Bararinda kandi barwanirira abo bashinzwe. 2Abami 6:15-17
- Bahumuriza abababaye Itangiro 16:7.
- Basohoza imanza Itangiriro 19:13, 2Samweli 24:18
- Bafashije Yesu. Luka 1:11, Matayo 4:11
- Bagize uruhare mw’izuka rya Yesu. Matayo 28:2
- Bazagira n’uruhare m’ukugaruka kwa Yesu. Matayo 24:31.
Abandi bavuze impanda, bamena ibimenyetso, kuboha satani, kurwana intambara, no kuramya umwana w’Intama.

Umuntu nawe k’uruhande rw’Imana.
- Agizwe n’umwuka n’ubugingo n’umubiri.
- N’ikiremwa, cyaremwe mw’ishusho y’Imana.
- Agira ubushake n’amarangamutima.
- Afite aho agarukira mubindi biremwa.
Ibindi bidasanzwe Imana ikoresha. (Forces of nature).
- Kuva 7- Ibyago
- Zaburi -104:4
- Baramu avugishwa n’indogobe.
Satani n’abe .
- Umwe mumyuka mibi irusha iyindi yose gukomera
- N’ikiremwa nawe.
- Yari malayika ukomeye mbere yo kugwa.
- Yabayeho mbere yo kubaho k’umuntu.
- Afite ubutware budasanzwe.
- Ntabwo ari kadahumeka ariho.
- Ntacyo akora wenyine Ibyahishuwe 12:4
- Daniyeli 10-12, Yuda 8.
- Aba inyuma y’icyaha no kugoma.
Satani mw’isezerano rya kera.
- Itangiriro 3.
- Kumwe na Dawidi-1Ingoma 21.
- Agerageza Yobu
- Asaba Yosuwa (amurega) -Zakariya 3:1-2.
- Satani mw’isezerano rishya. Yagerageje Yesu. Matayo 4:1,Abiba ibibi n’icyaha. Luka8:22
- Atsindwa Luka 10:8.
Amazina n’inyito ze.
- Matayo 12:24, Ibyahishuwe 20:10, Matayo 13:19, 1Petero 5:8
- Yohana 8:44, Ibyahishuwe 9:18, Yohana 14:30, Ibyahishuwe12:10.
Ibyo Satani akora. Kugerageza abantu, 1Abatesaronike 3:5, 2Abateseronike 2:3,9, - 1Petero 5:8-9.
- 2Abakorinto 4:4, Abefeso 6:11, Yohana 8:44, Arwanya kumvira aduteza kutumvira Imana.

GUTSINDWA KWA SATANI.
1. Kubw’ umusaraba Abakorosayi 1:20, 2:14-15
2. Ingeso nziza 2Abakorinto 10:6, Ibyahishuwe 19:11
3. Ku murwanya Yakobo 4:7, 1Petero 5:8
GUTSINDWA KWE KWA KWABURUNDU. 2Abateseronike 2:8, Ibyahishuwe 12:7-9, 20:1-3, 7-10
IKIGERO CY’ IYI NTAMBARA
Nubwo umwanzi yatangiriye mw’ ijuru, yajugunywe kw’ isi. Ntiyaba agifite aho aba mw’ijuru, Matayo 6:10, nicyo gituma ubushake bw’ Imana bukorwa mw’Ijuru, naho isi ikaba isibaniro ry’intambara, Zaburi 115:16 isi yahawe umuntu, yahindutse ikibuga cy’urugamba.
Kuko umuntu yagombaga gutegeka isi, Intego y’Intambara {Ikirwanirwa} Ezekieli 28:17. Satani ajugunywa kw’ isi nyuma yo kugwa kwe.
NINDE UTSINDA ?
Dusuzumye ukuri kuko satani ari ikiremwa, Imana ikaba yararemye byose, nkuko bible ivuga ko umugaragu ataruta shebuja, Yohana13:16, kandi nkuko Imana ariyo yaremye byose, Satani ntashingiro afite ryo gutsinda urugamba, gutegeka isi cyangwa umuntu. Imana yonyine niyo ikwiriye kuramywa no kubahwa n’ umuntu ndetse n’ Ibyaremwe byose, kandi izubahwa.
ABADAIMONI {INKOMOKO N’ IBIBARANGA}
1. Bamwe bavuga ko ari imyuka yabantu babi bapfuye, ariko ibi biranyuranye cyane. Abaheburayo 9:27.
2. Abandi bavuga ko ari abantu babayeho mbere yuko Adamu n’ Ikiremwa muntu muri rusange abaho.
3. Abandi bakavuga ko ari urubyaro rwavutse kubana babantu igihe barongorwaga n’abamarayika. Itangiriro 6:19.
Abadaimoni n’abamalaika baguye, Satani umutware wabo 2Petero 2:4 Yuda 6, Matayo 25:41, 2Abakolinto11:14-15, Ibyahishuwe 12:7.
Uko byitwa kose, uhereye kungingo esheshatu zibanza hejuru ntibishyikirwa n’ ibyanditswe byera, nyamara muri rusange mu myizerere ya gikristo, Abadaimoni n’abamalaika baguye.
IMITERERE N’ UKURI KO KUBAHO KW’ ABADAIMONI:
1. Imyuka ikaba n’ ntumwa za satani Matayo 12:43, 21.
2. Nibenshi bagaragaza imikorere ya Satani Mariko 5:2-5, 11:13.
3. Bashobora kwinjira no kwigarurira umuntu cyangwa inyamanswa. Mariko 5:9
4. Bashakisha gutura mu muntu ngo babone uko bangiza ubuzima bwabenshi. Matayo 12:43-44, Mark5:10-12
5. Nibabi, barangiza, kandi buzuye umujinya w’ ubugome Matayo 8:28, Mariko 1:23, Luka9:39.
6. Bazi Yesu Kristo nk’umwami w’ikirenga ufite ubutware Mark 1:23, Ibyakozwe n’intumwa 19:13, Yakobo 2:19.
7. Bazi yuko bazababazwa iteka ryose .Matayo8:29, Luka 8:31.
8. Bateza akaga n’umubabaro n’amakuba. Matayo 12:22
9. Bivanga kandi bakavangira imyizerere y’abanyamadini. 1timiteo 4:1-3
10. Barwanya cyane abagerageza kwirindira mu mwuka w’Imana n’ubuyobozi bwe.
11. Bashobora gutsindwa mw’izina rya Yesu gusa, Ibyakozwen’intumwa16:18.

ABEFESO 6:10-12; AMOKO Y’ ABANZI BACU
Turi mu ntambara. Bisaba kuyihagararamo neza kugira amakenga no kwirinda.
v Abatware: aba n’abadaimoni bategeka kurwego rw’Igihugu, akarere cyangwa ubwoko bw’bantu runaka, {principalities}.
v Abubushobozi: Iyi n’ myuka yimika kandi ikareberera gukora k’ubwami bwa Satan ikoresheje –Abapfumu, Abacunnyi, Abakonikoni, Abarangi n’ ibindi Ibyakozwe: 8:9-12.
v Abategeka; Iyi n’imyuka mibi ikorera mubategetsi runaka mugace runaka murwego rwo kwimika ubwami bwa satani.
v Imyuka mibi y’ahantu ho mwijuru; Aba bakorera mu kirere, mu rwego rwo guteza ibiza, ibyorezo, impanuka nibindi bidasanzwe bihungabanye ubuzima bw’abatuye.

UBURYO BWO KU RWANA.
v –Kaba uhagaze neza muri kristo. 1Yohana 5:4-5
v –Kwambara intwaro zose z’Imana Abefeso :6:10-18 {isobanura imwe kuyindi}
Inzego z’ Intambara.
v K’ umuntu kugiti cye; mu mubiri –Matayo 9:32, 12:22
-Mu bitekerezo Luka8:26
-mu mirimo umuntu akora buri munsi.
v Mu muryango –mungo Gutegekwa 7:23
v Mu Bwoko bw’Abantu:
v -Muri politiki.
-Mu bukungu.
-Mw’iyoboka Imana {mu myizerere}
Ku rwego rw’umugabane w’isi: -muri politiki-mubukungu –mwiyoboka Imana.

UKO WARWANA N’IMYUKA ITEGEKA AHANTU.
Ibyanditswe nshingiro; Luka 4:5-8, Ezek 28:2, 11, Dan 10:12-14.

Ø Iyi myuka n’abamalaika baguye, bakorera munsi y’ubutware bwa satani kugirango basoheze gahunda yo mugace barimo.
Ø Bakorera mubantu cyane cyane abami, abategetsi, abapfumu, n’abakonikoni Zaburi 2:1-12, Ibyakozwe 13:6-12.
Ø Bakwirakwiza kugomera Imana, ndetse n’umugambi wayo.
Ø Bimira ikwirakwizwa ry’ubutumwa bwiza {Ivuga butumwa} kandi bakanangira imitima abumvise ubutumwa ngo batizera bagakizwa. Luka 8:5,12, 2Abakorinto4:4.
Ø Bateza kubera {Injustices} n’ibyaha by’uburyo bwose.1Yohana 3:8 .
Ø Bakwirakwiza invune mubantu,Indwara, n’ubumuga.Luka13:16,Matayo8:28
Ø Bimira kandi bagafata amasengesho y’abera.Daniyeli 10:12-14.
Ø Bakoresha cyane imico y’abantu n’imigenzo yabo.
INTAMBWE MU GUHANGANA NABO
v Kuba cyangwa kugira itsinda rya benedata bafite umutwaro w’ubwami bw’imana.
v Kugira intego imwe yo gutera ibirindiro byabo binyuze mw’ivugabutumwa, murako gace
v Kwiyambura imirimo yayo mubuzima bwacu, ikigaragara bashobora gushingiraho baduca intege nk’amacakubiri ashingiye ku madini, ubwoko, kurobanura abantu imirimo yakamere, bunyuze mukwihana kwa buri muntu. Ikintu cyose cyaha urwaho umwanzi ngo aturege 2Abakorinto 10:6
v Guhagarara wihanira igihugu.
v Kurandura isezerano ry’umubiri riri kugihugu.
v Gufata no guhambira umunyamaboko bikorera muri cyo gihugu.
v Gusenga watura ibyiza mu mvugo no guhamiriza.
v Kwambura satani ibyo yari yanyaze, yibye (kuramya, imyuka y’abantu, ubukungu, politike, ndetse n’imibanire y’abantu muri rusangye). Binyuze mwivugabutumwa riteguye kandi rikozwe neza. Abantu benshi bakora ubushakashatsi, bakamenya ibirindiro bya satani mugace barimo ariko ntibamutere mw’ivugabutumwa, nubwo baba basenze.
v Tandukanya imbaraga mbi zose n’ishingiro, ryazo (Fatanya).
v Shyiraho rero igicaniro cy’abasenzi n’abinginzi, murwego rwo gukurikirana guhindura abantu ndetse n’umurimo w’ivugabutumwa rirenga imipaka yimico nindimi (Mission).
UKO WAKORA UBUSHAKASHATSI MUBURYO BW’UMWUKA.
v Ibi bisobanura gukora isuzuma muburyo bw’umwuka murwego rwo kumenya nuwuhe mwuka utegeka abantu runaka, tubamo. Ibi bidufasha kureba abantu n’amahanga uko Imana iyabona.
v Iyo dukoze iri suzuma, bituma dusengana gusobanukirwa ibyo turwana nabyo .Bidushoboza no gutegura neza intambara yacu tukabasha gutsinda umwanzi wacu byoroshye. Bidufasha kandi kubona ibisubizo nyabyo igihe dusenga, ndetse no gukurikirana uburyo amasengesho yacu agwira. Ninabwo tubasha kumenya n’uruhe rwego rw’intambara umuntu wese arwana, ku rwego rwe, umuryango, ubwoko, igihugu, nibindi. Kandi no gukora isuzuma nshobora gukora kurwego rw’umuntu, igihugu, Akarere nibindi.
v Bimwe mu bintu byimika satani bikamuha intebe kubuzima bw’abantu mugace cyangwa mugihugu n’ugusenga ibigirwamana, akarengane, kumena amaraso, ironda moko, ibikorwa byagipagani, ubupfumu, ubukonikoni, n’imirimo ya kamere.
v Abakristo bagomba kuba baravuye muri byose, kugirango abone uko agira uruhare mu gukurayo abantu bari munsi y’ubutware bw’umwijima. Ubuhamya burimo nibwinshi cyane, bwerekana uburyo abantu bahagurutse bagashyirahamwe bakarwanya imikorere y’ubwami bw’umwijima bituma benshi bahindukirira Kristo Yesu.
Ubu butsinzi rero bugomba gukomeza, kuko turwana n’Imyuka, bitajya ipfa, kandi igihe kukindi hagenda hahaguruka abantu babyutsa ibikorwa bya satani ugategeka nanone .Tugomba gushimangira no kwerekana ko iki atali igikorwa cy’umuntu umwe ahubwo icy, abantu bakorera hamwe (team work). Dutekereza amatsinda atatu. Intego yacu n,ugusobanukirw n’ibiri aho guhangana nabo, kugira umurimo wacu utagira inkomyi.
TUGIYE GUKORA UBUSHAKASHATSI KU BINTU 3
1. Ibijyanye n’amateka-(Historical factors)
2. Ibigaragara –(physical factors)
3. Ibyo mu mwuka-(spiritual factors)
Ibijyanye n’amateka (HISTORICAL FACTORS)
1. Izina cyangwa Amazina yahoo hantu?
Ø Mbese iryo zina rifite ubusobanuro?
Ø Risobanura iki? Rimenyesha iki?
Ø Ninde warihisemo? N’abimukira cyangwa n’abaho?
Ø Iryo zina rivuga ibyiza umugisha cyangwa umuvumo?
Ø Iryo zina ryaba rifitanye isano n’abahatuye mbere?
Ø Mbese rijyanye n’imico ningeso zabahatuye mbere?
Ø Haba hari isomo iryo zina rifitanye n, imyumvire yabahatuye?
Ø Ese iryo zina rifitanye isano nibyo kuraguza cyangwa guterekera cyangwa Abadayimoni?
Ø Ese ryaba rifitanye isano n’Idini runaka, Imyizerere, cyangwa imihango yagipagani?

2. Imiterere yaho hantu. (Nature of territory).
Ø -Haba hari, umwihariko waho hantu hatandukanyije n’ahandi?
Ø -Haba hemera ivugabutumwa ko rihakorerwa cyangwa harwanya ivugabutumwa.
Ø -Hari amatorero menshi cyangwa make? Mbese ayo matorero arakora neza, aragerageza cyangwa nizina gusa ariko ntabuzima.
Ø -Mbese ubukungu n’imibanire ihagaze neza aho hantu?
Ø -Nibihe bibazo aho hantu hakunze guhura nabyo? Urugero Ibiyobya bwenge, inzoga, kwangwa n’imiryango, ubusambo, ruswa, kwangiza ibidukikije, kubura akazi, ubukene nibindi
Ø -Mbese ushobora gukoresha ijambo rimwe gusobanura aho hantu?

v MATEKA YAHO HANTU.
Ø Aho hantu habayeho hate?
Ø Hatangijwe nande cyangwa nabande kuhaba?
Ø ESE abatangije bari bagamije iki?
Ø Nibiki twigira kubahatangiye. Imyizerere yabo, Ingeso? etc
Ø Hari ibintu bidasanzwe bikunze kubaho mubihe runaka? Nk’impfu zidasazwe, kwangirikakw’ibintu, impanuka, cyangwa ibyorezo etc.
Ø Hari ikintu kerekana ko hari umuvumo cyangwa imyuka itegeka akarere.
Ø Haba hari inkuru ziteye ubwoba? Ese zifite agaciro? Ese niki cyaziteye.
Ø Nayahe mateka y’Itorero murako gace? Ryatangiye rite? Haba hari amateka y’ububyutse ryigeze kugira? Bwahagaritswe niki?
Ø Etc.
IBIMENYETSO BIGARAGARA (Physicical factors)
Ø -Imihanda yaho yaba ifite amashusho cyangwa inyandiko?
Ø -Suzuma imiterere n’ubusobanuro bw’ibibumbe bihari.
Ø -Iga ubusobanuro n’imiterere yibyo bibumbe.
Ø -Ninde uvugarikijyana murako gace? Mu mibanire, mubutware, mumyizerere.
Ø -N’amatorero angahe ari murako gace?
Ø -Nihehe Imana isengerwa naho satani asengerwa?
Ø -Mbese haba hari abantu hubakiwe ibikorwa bya Satani.
Ø -Hari utubari, abapfumu, aho bakuriramo amada, cyangwa ubutinganyi.
Ø -Ibikorwa by’urugomo bihagaze bite? Akarengane, ubwibone, umugisha cyangwa imivumo?
Ø -Haba hari inzu z’imigenzo yagipagane? Ziherereye he?
IBYO MUMWUKA (Spiritual factors).
v Mbese ijuru rirakingutse aho hantu?
v Byaba byoroshye gusengera aho hantu cyangwa abantu baraboshye?
v Mbese biroroshye gusobanukirwa umwuka uboshye aho hantu n’imikorere yahoo.
v Mbese Imana yigeze iduhishurira izina ry’uwo mwuka?
v Ese ubushakashatsi dufite bwa dusobanurira uwo mwuka ukorera aho hantu?
v Imana se yaba yaduhishuriye umunyamaboko waho hantu? Irihame nshobora no gukoreshwa muburyo bwo kubohora ababoshye.
GAHUNDA YA SATANI AFITIYE ITORERO
1. Kwizera ibinyoma no guhamya ibitari ukuri, kubijyanye n’Impano z’umwuka wera. 1Abakorinto14:26, 1Yohana 4:1-3, Luka 21:8, Matayo 7:21.
2. Kwiyubakira ibitabashwa hakoreshejwe gusahura itorero.
3. Guca intego amasengesho. Luka 18:1
4. Impuha no gusubira inyuma kw’abagize itorero 1 Abatesoronike 5:22
5. Ibitero bye binyuze mu bapfumu, n’izindi ntumwa ze (satani).
6. Gukomeretsanya, kutababarira, amacakubiri.

KUBATA.
-Satani abata abantu binyuze, mubitekerezo, Imigani 4:23.
-Ubwoba bw’umuntu, Imbaraga z’umwijima, impfu, Urubanza, ingeso zo guterekera cyangwa kubandwa mu miryango.
- Imivumo ya basekuruza, kugoma kw’Iimiryango, kwiratana Iby’umubiri, gukurikirwa no kutizerwa, Imigani 26:2, yeremiya 17:5, yosuwa 6:26, Abami 16:34.
N.B: KUBATWA BISHOBORA GUTERA KUJUNJAMA CYANGWA KWANGIZA.
Umuntu ubaswe n’abadayimoni, agira imbaraga zidasazwe, ingufu no kwiyemeza kugera ubwo agera kubimurenze.
Imyuka mibi iteza imbere imirimo mibi, kwikundisha, ubusambanyi no gusenga ibitali Imana (ibishushanyo).Ubusenzi, ibiyobya bwenge, ubujura, uburaya, etc, abandi badayimoni bateza impfu zitunguranye ,itsemba bwoko n’ibindi bikorwa birandura ubukristo ahantu.
ABANTU BATATU BA KWIRIYE GUFASHWA
1-Uwa baswe (Ububata)-Ufite abantu (imyuka) ibiri imukoreramo) (Dual personality.)
2-Uwarenzwe n’ingeso (Obsession), kuba yaratwawe cyane binyuze mugutekereza cyane kuwa mubase.
3-Utwazwa igitugu-(Opression) kubuzwa amahirwe, bikozwe niyo myuka mibi.
UKO WAFASHA URI MU BUBATA.
• Menya uwo muntu, nikibazo cyateye ibyo.
• Menya ko acyeneye kwatura agakizwa (kwatura Yesu Kristo).
• Gira kwizera ko yabohoka.
• Wibikora wenyine, ahantu hawenyine.
• Ugire umwuka wo kurobanura imyuka (Discernment).
• Koresha ububasha bw’izina rya Yesu.
• Ba kandi wirindire mubukiranutsi, usenge buri gihe
UBUTWARE BW, ABIZERA YESU
1. Umwanya wabo (possition) Abefeso 1:2, 6:12, Abakorisayi 1:13, Abaheburayo 2:11, 2Petero1:3, Abami8:29.
2. Imbaraga zo muri Kristo. Abaroma 8:37, Ibyakozwe n’Intumwa1:8, 1Yohana 4:4, Yesaya 61:1, Luka 19:10-19.
3. Imbaraga zo guhongererwa. Abafiripi 2:11, Matayo 16:17, Yohana 14:13.

 

 

Sent from Samsung Mobile.

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: