Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog

Akamaro gakomeye k’amasengesho y’umuntu umwe

Akamaro gakomeye k’amasengesho y’umuntu umwe

Ijambo ry’Imana

“Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete. Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa. Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo.” - Yakobo 5:16-18

Abantu benshi bashobora kutazana iby’umuntu umwe ariko umuntu umwe ashobora kuzana iby’abantu benshi ari umwe ntawumufashije.

“Bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.” - Abaroma 12:1-2

Iyo umuntu afite umutima mushya ntategereza ko bamuhanurira, nubwo usanga abantu benshi babikunze, ahubwo bene uwo muntu arategeka, kuko aba yaramenye ubushake bw’Imana.

Eliya yari yarahindutse rwose kandi afite umutima mushya, amenya ko umuntu umwe yahamagara ibintu by’abantu benshi akabihuza na bene byo. Eliya yamenye ko hakenewe ububyutse, arategeka. Asanga umwami Ahabu ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.” (1 Abami 17:1-6), Imana iramwumvira kuko yari yarahindutse rwose kandi afite umutima mushya.

Uretse guhinduka rwose no kugira umutima mushya, Kugira ngo uhagarike ibintu ugomba kubanza kwiyanga ; Eliya abihagarika na we yagombaga kugerwaho n’izo ngaruka zo guhagarika ikime n’imvura, ariko ntiyabyitaho kuko we yashakaga ko haza ububyutse, abantu bakamenya Imana nya Mana.

Imana imaze kubona ko Eliya atikunze yamusigiye akagezi kitwa Keriti akajya anywa amazi yako, imutegekera ibikona byo kumugemurirayo. Ibi bisobanura ko Imana ifite inzira nyinshi zo gutunga umuntu naho abandi baba batabifite. Ikindi cyashoboje Eliya kugera ku ntego ye yari afite ibanga ryo gusana igicaniro (1 Abami 18:30-39)

Ikibazo abantu bafite ,babanza gusenga mbere yo gusana igicaniro. Abantu barashaka gusengera hejuru y’ibyaha, cyangwa kubanza gusenga mbere yo kwihana, ariko baba bagomba kubanza kubyihana no kubyatura bakababarirwa, hanyuma bakabona gusengana umwete bityo bakumvirwa.

Eliya yabanje gucukura uruhavu, asana igicaniro, yubaka amabuye, abona gusenga ; Imana nayo imanura umuriro. Abantu bamaze kubona ko umuriro uje, bikubise hasi bubamye bahamya ko Uwiteka ari we Mana, ntawababwirije.

Umubare w’ibanga kugira ngo utegeke kandi wumvirwe ni uguhinduka rwose, ukagira umutima mushya kandi ntiwishushanye n’ab’iki gihe, ukabona kumenya ibyo Imana ishaka. Guhinduka rwose bisaba Umwuka Wera. Iyo umuntu ahindutse rwose amenya ubushake bw’Imana, yasana igicaniro umuriro ukaza. Ikindi abantu bagomba guhuza umutima, kugira ngo bagere ku kintu runaka cyaba cyiza cyangwa kibi (Itangiriro 11:1-9 ; ibyakozwe 2:1-4).

Intumwa za Yesu kugira ngo zuzuzwe Umwuka Wera no kuvuga mu ndimi, zabanje guhuza umutima, umuriri ubatungura uvuye mu ijuru, ukwira inzu bari bicayemo maze bose buzuzwa Umwuka Wera.

Aba bantu bubatse umunara w’I Babeli, babanje kuba ubwoko bumwe n’ururimi rumwe kugira ngo bubake uyu munara, bashakaga kwibonera izina rimenyekana, ariko ntibyabahiriye kuko baje gutatanira bagakwira mu isi.

Kuko bitari mu bushake bw’Imana, imanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende abana b’abantu bubatse ; Imana ishatse kubatataniriza gukwira mu isi ngo barorere kubaka wa mudugudu, ntiyashenye inzu, yahinduye ururimi rwabo, rubamo nyinshi zinyuranye ntibabasha kumvikana.

Umuririmbyi w’indirimbo ya 38 mu gushimisha mu bitero bitandukanye yaravuze ati ayi Mana ndondora umenye, mvugutira inkamba zose zimvemo, maze nkwikubite imbere mpishurirwe ko Imana ari urukundo ; bigaragara ko mbere yo guhishurirwa ubanza kwezwa ibyaha,ukabona kuyikubita imbere usenga. Imana yacu yiteguye kutwumva rwose kuko ni ko yirahiye ubwayo, nitubanza kwiyambura ibyaha bidutandukanya nayo

PR ENG NYIRISHEMA JB

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: