Gutegeka kwa kabiri 7:7-9
- Icyateye Uwiteka kubakunda akabatoranya, si uko mwarutaga ayandi mahanga yose ubwinshi, ndetse mwari bake hanyuma y'ayandi yose.
- Ahubwo ni uko Uwiteka abakunda, agashaka gusohoza indahiro yarahiye ba sekuruza banyu, ni cyo cyatumye Uwiteka abakuzayo amaboko menshi, akabacungura mu nzu y'uburetwa, mu butware bwa Farawo umwami wa Egiputa.
- Nuko none menya yuko Uwiteka Imana yawe ari yo Mana; ni Imana yo kwizerwa, ikomeza gusohoreza isezerano no kugirira ibambe abayikunda bakitondera amategeko yayo, ikageza ku buzukuruza babo b'ibihe igihumbi