Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog

IYO IGIHE CYAWE CYO KUVA I LODEBARI KIGEZE*

umunsi mwiza Kuri twese!
Amahoro ntimutinye kuko Uwiteka ni umurengezi.

Ntutinye abanzi bawe, kuko:
-Iyo Goliati atahaba Dawidi yari guhera mu ntama
-iyo Farawo atahaba abisiraheli ntibari kubona icyubahiro cy'Imana imbere y'inyanja itukura
-iyo hataba agashinyaguro ka Penina Hana ntiyari kubona umunezero wo kubyara
-iyo Hamani atahaba ntabwo Moridekayi yari gushyirwa hejuru n'umwami kandi yari kuguma kuba umuzamu
-iyo bene se wa Yosefu batamugirira ishyari ntiyari kuba Minisitiri w'intebe wa Egiputa.
Ni yo mpamvu nkumenyesheje ko abanzi bawe ari escaliers Uwiteka akoresha ngo agushyire hejuru.

IYO IGIHE CYAWE CYO KUVA I LODEBARI KIGEZE*

2 Samuel 9:5

"Umwami atumira Mefibosheti , amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari amuzana i bwami"

Uno munsi nafashijwe n'ubuzima bwa Mefibosheti. Natangajwe n'uburyo Imana yamukuye i Lodebari akisanga i Bwami ku meza ya Dawidi.

Mpereye kuri iki cyanditswe, hari amasomo meza nize. Muri iyo hari akurikira:

1. Hari icyo Imana iheraho yibuka umuntu ishaka gukemurira ikibazo. Kuri Mefibosheti Imana yibukije ineza ya Yonatani. Kuri Moridekayi Imana yibukije Umwami amakuru yatanze yo kuburizamo umugambi mubisha wamugambaniraga. Ndakwifuriza kugira icyo wibukirwaho none.

2. Iyo Imana igiye gukemura ikibazo cy'umuntu ikoresha umugiraneza. Siba yabaye umutangamakuru. Mu gihe cya Yosefu, umuhereza wa Vino y'i Bwami yabaye umuranga.
Ndasaba ngo Imana ikohereze Umuntu w'ingirakamaro.

3. Iyo Imana igiye gukura umuntu mu kibazo, ntihera ku bushobozi bw'uwo igiye gutabara. Ntacyo Mefibosheti yasabwaga kuba yujuje cg gukora. Ibyo utujuje n'ibyo udashoboye si imbogamizi kuri wewe. Tuza kd wizere Imana wujuje ibyo Imana yaheraho.

4. Ntabwo gukura umuntu mu kibazo atinzemo bisaba Imana iminsi myinshi yo kubitegura no kubisohoza. Iyo igihe kigeze, mu munsi umwe, Imana ikura umuntu mu buvumo ikamwicaza I Bwami, Imana ikura umuntu muri Prison ikamwicaza I Bwami (Yosefu); Imana ikura umuntu mu mva ikamwicaza mu bazima(Lazaro), ...

Ndasaba ngo Imana isohoze ibyo yakuvuzeho muri iki gihe!



*Mugire umunsi mwiza!

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: