Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog

1. Kwizera kw’imfabusa

Ni ukumenya udashidikanya ko ubutumwa ari ukuri, ariko ntushyire mu bikorwa ibyo bukubwira. Ijambo ry’Imana riradusobanurira: Yakobo 2: 19-20, “Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi. Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?

2) Kwizera guhesha agakiza

Ni ukwemera ubutumwa bwiza bwa Kristo, ukanashyira mu bikorwa ibyo bukubwira gukora. Umuntu ufite uko kwizera, Umwuka w’Imana uba uri muri we. Ni nawe umushoboza gushyira mu bikorwa ubutumwa bwiza yakiriye. Igikorwa cya mbere umuntu wizeye Kristo ahita akora ni ukwihana ibyaha. Uwo wamaze kwihana ibyaha kandi, ni nawe ibyanditswe byera bitubwira. Dore uko ijambo ry’Imana ribivuga: Yakobo 2:24, “Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.”

3) Kwizera gukora ibitangaza

Kwizera gukora ibitangaza ni mimwe mu mpano zitangwa n’Umwuka Wera. Ijambo ry’Imana riradusobanurira: 1 Abakolinto 12:8-9 “Umwe aheshwa ijambo ry’ubwenge n’Umwuka, undi agaheshwa n’uwo Mwuka ijambo ryo kumenya. Undi agaheshwa n’uwo Mwuka kwizera, undi agaheshwa n’uwo Mwuka impano yo gukiza indwara.”

Ijambo ry’Imana ritwereka ko Pawulo ari umwe mu bantu bari bafite impano yo kwizera: Ibyak. 13: 9-12, “Maze Sawuli, ari we Pawulo, yuzuye Umwuka Wera aramutumbira ati “Wa muntu we, wuzuye uburiganya n’ububi bwose, wa mwana wa Satani we, wa mwanzi w’ibyo gukiranuka byose we, ntuzarorera kugoreka inzira z’Umwami Imana zigororotse? Nuko dore ukuboko k’Umwami kuraguhannye, uraba impumyi utarora izuba, ubimarane iminsi.” Muri ako kanya igihu kiramugwira, n’umwijima ucura mu maso ye, arindagira akabakaba ashaka abo kumurandata. Uwo mutware abonye ibibaye arizera, atangarira kwigisha k’Umwami Yesu.

Umuntu agomba kuba afite nibura kwizera kwa kabiri (kwizera guhesha agakiza) kugira ngo abe yitwa umukristo. Naho kwizera kwa gatatu ni iyindi ntera umuntu aba ateye.

Pr nyirishema

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: