Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog

Ibintu niba ukunda Imana wayiha!!

Yesu ashimwe benedata‚ Imana ishimwe iduhaye uyu mwanya wo kuganira ijambo ry'Imana mwese rero mbahaye ikaze.
Tugiye kuganiro ijambo rivuga ngo

🔸"Ibintu niba ukunda Imana wayiha!!"


Ubusanzwe nta muntu wanga gukundwa abantu bose barabyifuza bakanabiharanira ariko icyampa uko babiharanira akaba ari nazo mbaraga bashyiramo bakunda abandi ndetse n"Imana.

🔸Abantu benshi bavuga ko bakunda Imana‚ abandi turabibwiriza ariko kenshi tukavuga ko twabuze icyo tuyiha.

Niba uyikunda dore ibyo ukwiye kuyiha. Gukunda ubusanzwe byo ni itegeko kandi Imana ni Urukundo

ni ukuvuga ngo kuba nta rukundo muri wowe= nta Mana iba iwawe❗‚
nta rukundo mu itorero‚ ubwo nta Mana‚ ❗
nta rukundo mu rugo rwawe ubwo nta Mana.❗

Aramusubiza ati"Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, n'ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk'uko wikunda." Luka 12:27

Ubusanzwe Gukunda bijyana no gutanga ‚ ntiwakunda udatanga icyakora watanga udakunda bitewe n'impamvu runaka.

None rero nshuti niba ukunda Imana reba ko wayihaye ibi bikurikira akaba ariyo ya mbere:

1 Umutima mbifatanye n'ubugingo: mbibutse ko imitima yacu ari insengero‚ Imana yabonye iby'inyubako itabijyamo ihitamo gutura mu mitima yacu‚ ark wakwibaza yakinguriwe n'abangana iki Imana uyihe umutima wawe niba uyikunda❗❗ Ituremo yonyine kandi uyiyegurire. Ibyo wayiha byose ugasigaza umutima ni ubusa

2⃣ Imibiri yacu. Pawulo yabwiye Abaroma 12:1-2 ngo mutange imibiri yanyu ibe ibitambo‚ bizima‚ byera kandi bishimwa. Burya Imana ishaka gukoresha imibiri yacu tuyitange niba tuyikunda koko!!! Ibe ibitambo ( nta gitambo kizima kibaho/ gihumeka cyemerwa kimaze gupfa birababaza ark niba dukunda Imana koko tuyegurire imibiri yacu ku nyungu z'ubwami bw'Imana.

Twemere gukoreshwa iby'icyubahiro kandi twemere guhara Ubugingo bwacu n'ibitunezeza kubw'ubutunzi butagira akagero buri muri Kristo Yesu

3⃣ Umwanya. Nta wagukunda ataguha umwanya ngo ubyemere‚ ibyo yaguha byose. Niba dukunda Imana ntiduterane‚ ntidusenge‚ ntitwigomwe umwanya wacu ngo tuwuhe Imana‚ tugakorera Imana mu mwanya dusaguye hanyuma tukabwira Imana ko tuyikunda twaba tuyibeshya.

Ngaho ibaze ku munsi Imana umwanya uyigenera ungana gute
Mu cyumweru
Mu kwezi.
Niba dukunda Imana tuyihe umwanya

4⃣ Impano wahawe ( Don ariko burya Talent) byose ntukasinzirize impano Imana yaguhaye ahubwo ukwiye kuyikoresha uzana abandi kuri Yesu‚ ukomeza abandi n'ibindi byose.

Mwibuke za talanto‚ Shebuja n'abagaragu. Abazibyaje umusaruro n'uwayitabye bahawe gakondo zitandukanye. Utarayibyaje umusaruro yaragawe❗

5⃣ Ibyo dutunze. Niba Imana idafite umwanya wa mbere mubyo utunze.

Niba no kurekura 1000 frws ku murimo w'Imana bikugora utayabuze ukaririmba ko ukunda Imana
Ongera uyibwire ko wayibeshye❗❗

Burya impamvu gutanga ibyacumi n'ibindi dusabwa tubikora tugononwa n'ikibazo cy'urukundo. Umuririmbyi yaravuze ngo abakoranaga urukundo bazahora bamubimbaza

Dusoreze ku magambo twasomye Uriya muntu yabajije Yesu icyo yakora ngo aragwe ubugingo buhoraho: Yesu amusubiza gukundisha Uwiteka umutima ‚ Ubugingo ‚ Ubwenge‚ imbaraga n'ubutunzi

Ngaho reba aho ugeze ukunda Imana aho usanga Imana itari uyisabe imbabazi uyegurire byose izaba nawe muri byose

Dusenge: Mwami Imana yacu tugushimiye ko udukunda‚ utubabarire aho tutakugize uwa mbere‚ ubane n'umuntu wese muri twebwe mu izina rya Yesu. Amen.

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: