Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog

KUMUSOMYI WA BIBILIYA

KUMUSOMYI WA BIBILIYA 2Abami 11.21-12.1-21

Iminsi Yehoyada umutambyi yamwigishirijemo yose (12.3): Yowasi ku myaka irindwi yari amaze ubwo yimaga, ntibyari kumworohera gusobanukirwa buri kintu cyose kirebana n’ubuyobozi (12.1). Yehoyada n'abandi bantu ni bo bamubaye bugufi kugeza akuze na we akabasha kwifatira ibyemezo. Mbese ujya wemera kwigishwa cyangwa kugisha inama abandi cyangwa uri nyamwigendaho? Ni iki cyababujije gusana ahasenyutse ku nzu? (8): Abatambyi nubwo aribo bakabaye bafata iya mbere mu mirimo yo gutunganya urusengero, gusenyuka kwarwo bisa naho ntacyo byari bibabwiye. Zirikana ko ukwiriye kwirinda gukora umurimo w’lmana ugononwa (Yer.48.10) Impiya baziha abategetswe gukoresha imirimo y’inzu y’Uwiteka (12): Kugira ngo umushinga wo gusana urusengero ukorwe neza, abantu bagiye bahabwa inshingano zitandukanye. Burya nta muntu wifitemo impano zose ku buryo atakenera abandi. Ubwo Abisirayeli bavaga muri Egiputa berekeza i Kanani, sebukwe wa Mose yamugobotse amugira inama yo gufatanya n'abandi guca imanza (Kuva 18.17-27). Kwigira Nyiranzibyose ntabwo ari umuco mwiza. Gusenga: Mana yanjye umpe kurushaho gusobanukirwa umurimo umpamagarira gukora, kandi ibyo ntashobora, umpitiremo abakubaha bo kubimfasha.


Ikib. I,3
1. Ibyo nsomye birambwira ibya NDE, kandi biranyigisha IKI?

3. Mbese mu byo nsomye harimo: - URUGERO RWIZA nakurikiza? - URUGERO RUBI nakwirinda?


UMUSOMYI WA BIBILIYA 2Abami 10.18-36

Wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjye (30): Ubwo Yehu yasukwagaho amavuta ngo abe umwami, Imana yamutegetse kurimbura umuryango wa Ahabu na Yezebeli. Ibaziza kumena amaraso y’inzirakarengane , maze na we akora nk’uko yategetswe. Ibi byatumye Imana imusezeranya ko abana be bazicara ku ngoma y’ubwami kugeza ku buvivi. Nubwo nyuma yaho we n’abamukomokaho bagiye bakora ibyangwa n’amaso ye, Uwiteka yarinze isezerano rye. Yehu amaze gupfa yasimbuwe n’umuhungu we Yehowahazi (35), Yehowahazi asimburwa n’umuhungu we Yehowasi, uyu asimburwa na Yerobowamu, uyu nawe aza gusimburwa na Zekariya, akaba ariwe wa nyuma wabaye umwami mu bakomoka kuri Yehu (2Abami 13.9,13,15.8-10). Mu rutonde rw’Abami b’Abisirayeli, uyu ni wo muryango wamaze ku ngoma igihe kirekire. Kumvira Imana biduhesha umugisha, ukagera no ku rubyaro rwacu (Guteg.28.1-2). Yehu ntiyagendera mu mategeko y’Uwiteka n’umutima we wose (31): Ni byo koko Yehu yarimbuye ab’inzu y’Ahabu ndetse n’abasengaga Baali (25-28), nyamara yarekeyeho ibishushanyo byari byarashyizweho na Yerobowamu. Imana ntishaka ko tuyumvira mu bintu bimwe, ngo hanyuma tunyuranye n’ibyo ishaka mu bindi. Gusenga: Mwami wanjye nshoboza guhora nkumvira muri byose.

Ikib. 3. 7


Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?: Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera?: Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka none mubiherukije iby'umubiri?
Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy'ubusa koko.: Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?: Nk'uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka,
Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw'ibitaraba biti"Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha."
Nuko abiringira kwizera bahanwa umugisha na Aburahamu wizeraga.
Abiringira imirimo itegetswe n'amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo"Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko byose ngo abikore."
Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n'amategeko imbere y'Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera.
Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo.: Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo"Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti"),
kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.
Bene Data, ibi ndabibabwira nk'umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry'umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho.
Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n'urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti"Imbyaro" nko kuvuga benshi, ahubwo iti"Ni urubyaro rwawe" nko kuvuga umwe, ari we Kristo.
Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n'amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije.
Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije.
None se amategeko yazanywe n'iki? Yategetswe hanyuma ku bw'ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki, na we ayahe abantu.
(Icyakora uwo muhuza si uw'umwe, nyamara Imana ni imwe).
Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y'Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo.
Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n'ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.
Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n'amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa.
Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera.
Ariko kwizera kumaze kuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera.
Mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu,: None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.
Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n'abaragwa nk'uko byasezeranijwe.

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: