Overblog
Edit post Follow this blog Administration + Create my blog

INKURU Y'UMWAMI "KURO"

INKURU Y'UMWAMI "KURO"
==========================

Hari umugabo witwa Astage akaba
yari afite umukobwa w’ikinege witwa "Mandane" maze arota amazi adendeje aho umukobwa we Mandena yari ahagaze, ayo mazi yuzura igihugu cyose abirota inshuro 2 zose, abaza abanyabwenge iby’izo nzozi bamubwira ko umwana uzabyarwa
n’uwo mukobwa we ari we uzigarurira ibihugu byinshi; maze
agambirira kutazashyingira
umukobwa we muri icyo gihugu cye
kuko yari atinye ko umwuzukuru
azamukura kubutegetsi.

Umukobwa we yaje gushaka igikomangoma cyo mu gihugu cy’ubuperesi iwabo bamenya ko
atwite bamutumaho ngo azaze kubyarira iwabo se, asaba ko bamuzanira umwuzukuru kugira ngo abe ari we umusuhuza ubwambere ntibamenya icyo agendereye.

Akimufata, amuhereza umwe mu batware be witwaga Harpagus ngo amwice, atuma ku mukobwa we ko yabyaye umwana upfuye kandi ko bahise bamushyingura.

Nuko umukobwa we asanga umugabo we
aramubwira ati data niwe umpekuye.

Wa mutware ntiyishe uwo mwana:"ahubwo, abonye uko wa
mwana arimwiza, atinya kumwica
nawe amuha umushumba wabo ngo azamwicire mu ishyamba aho aragira umukumbi."

Umushumba ageze iwe, asanga umugore we amaze kubyara
umwana arapfa maze bigira inama yo kumushyingura bagasigarana uwo bamuhaye ngo ajye
kwica bakamurera. KURO abaho atyo, arererwa mu bashumba.

Nyuma y’imyaka cumi n’ibiri bari gukina ibya gisirikare n’abandi bana batora ababakuriye bamugira
Komanda (umugaba) wabo, igihe bari gukina, umwana umwe yica amategeko/amabwiriza bagenderagaho akubita wa mwana amugirira nabi maze ikirego kigera i bwami, bahamagaza umwana na se umwami atanga
itegeko ko uwo mwana yicwa se asaba imbabazi birananirana umwana abaza umwami ati "ngiye guhorwa umuntu wishe itegeko ati kandi mu bantoye n’uyu mwana arimo, akaba ari no mu bashyizeho ayo mategeko none icyo umpora ni iki?"

Umwami atangazwa n’ubwenge bw’uwo mwana, ahamagaza se
kugira ngo bamenye iby’uwo mwana neza; nawe ahageze amutekerereza amavo n’amavuko ye [Kuro] aramwerurira ko ari umwuzukuru we.

Niko guhamagaza wa mukobwa we amuha umwana we, iwabo
baranezerwa ageze iwabo ariga yiga ibijyanye n’igisirikare, arakomera, aza no kuba ukomeye yigarurira ibihugu byinshi atera sekuru na cya gihugu cye aracyigarurira acyomeka ku bindi
nk’uko Imana yari yabivuze.

Mwene Data, niba Imana hari icyo yakuvuzeho ntacyo uzaba
kitarasohora kuko icyo yanditse yaracyanditse, nticyavanwaho

Share this post
Repost0
To be informed of the latest articles, subscribe: